Uyu munsi turazirikana abacu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri 94.

Dukoresheje #Turibuka Turavuga amazina yabo, dushyireho amafoto yabo, tunavuge ibyo tubaziho aho bishoboka.

#Dearsurvivor
#Kwibuka26
#Turibuka

Kabagamba Innocent
Mukambanda Anastasie
Kabagamba Yves
Mbonigaba Olivier
Ikirezi Aurore

Cc: @KabagambaRene
#Kwibuka26
" Papa yaracecekaga cyane agakunda kunywera itabi.
Maman we yadutozaga kuba abantu bakuru; agashaka ko twubaha kandi tunamenya imirimo. Yadutoza kwiga cyane.
Yves yari umuhanga cyane mu ishuri.
Olivier we yari umutesi kandi akora ibintu byose gahoro gahoro."
" Ikirezi yari cadette wacu, yakundaga amata y inshyushyu cyane kandi agakunda kwiruka ashinze amano ari gukina na René."

#Turibuka Famille Kabagamba
#Kwibuka26
#Turibuka Umuryango wa Karekezi

KAREKEZI
MUKAMUSONI
KAREKEZI Eric
Muhire Gaston

#Kwibuka26
"Eric yakundaga gukina football, Gaston yakundaga kubaza utubazo twinshi, akanakubagana,
Papa yakundaga Gusoma ibitabo cyane,
Maman sunday niwe wadukorega petit Dej, ikindi nibuka akanadukoresha devoir buri soir. Ibisigaye byabaga ari hasi hejuru kubera ubukubaganyi bwacu."
"Mon Papa karekezi Joseph yari umwarimu muri Groupe scolaire officiel de Butare,yigishaga imibare na physique abikunda cyane,akanabikundisha abana be,yumvaga twazamenya imibare nkawe na physique.
Ikindi yakundaga gukora imirimo itandukanye ,korora,guhinga,..."
"Ma maman Mukamusoni Veneranda yari umuganga,yakundaga umurimo we cyane akagira impuhwe nyinshi

Yagiraga isuku cyane ndibuka buri samedi yadukoreshaga koza inzu amadirishya,gukubura,gukora Jardin,.....yumvaga umwana we yavamo umuntu Uzi kwikorera ibyibanze ariko cyane isuku."
"Karekezi Eric Mon petit frère yooo yari umwana ukunda gusetsa ntarungu aho yabaga ari yakundaga gukina cyane football.
Ndibuka iyo twabaga twarakaje Maman ukuntu yakoraga ibishoboka akamusetsa bikarangira atadukubize."
"Muhire Gaston kumuvuga birangora yari umwana wumuhanga,ukunda kubaza utubazo twinshi,ndibuka kumugoroba amaze koga yakundaga kubwira papa ngo ndashaka ko tuganira akamubaza ibibazo byinshi byuzuye ubwenge,yari Gentil cyane afite igikundiro kubantu.Yari kuzavamo umuntu ukomeye."
"Muhongayire Joselyne mon unique pte soeur,akaba yari Cadette wacu ,yari umwana muto ukunzwe nabose yaje tumwishimiye yari mwiza cyane,yakundaga guteta cyane."
You can follow @UrukundoRug.
Tip: mention @twtextapp on a Twitter thread with the keyword “unroll” to get a link to it.

Latest Threads Unrolled: