Buriya rero n'ubwo tubona umunsi usigaye ugira amasaha 24 kera abakurambere bacu bo bari bafite umunsi ugizwe n'ibihe 45 bikurikirana.

Dore uko ibihe byabo byabaga bikurikiranye kuva mu gitondo kugeza mu kindi gitondo cy'undi munsi. #Rwanda #Ikinyarwanda #UrurimiRwacu
1.Ubunyoni
2.Inka zigiye ku nama
3.Abantu beguye amasuka
4.Inka zikamwa
5.Inka zihumuje
6.Abantu bamaze kugera mu mirima
7.Agasusuruko
8.Amanywa y'abashotsi
9.Amashoka y'inka
10.Amahingura
11.Amanywa akambye
12.Amakuka y'inka
#Rwanda #Ikinyarwanda #UruririmiRwacu
13.Ihene zahuka
14.Inyana zisubiye iswa
15.Izuba rihumbye
16.Igicamunsi
17.Izuba rya kiberinka
18.Izuba ry'igishukabaja
19.Inkoko zitaha
20.Ihene zitaha
21.Inyana zitaha
22.Inka zitaha
23.Inka zikamwa
24.Inka zihumuje
25. Mu matarama
#Rwanda #Ikinyarwanda #UrurimiRwacu
26.Ukwezi guhumuje inka
27.Abantu buriye uburiri
28.Abantu bashyizweyo
29.Igicuku kinishye
30.Abantu bicuye bwa mbere
31.Imbwa zirira
32.Bujya gusa n'impongo
33.Abantu bicuye ubwa kabiri
34.Imbwa zikubuye mu bakannyi
35.Igicuku gishyira inkoko
#Rwanda #Ikinyarwanda #UrurimiRwacu
36.Inkoko za mbere
37.Imisambi ihiga
38.Inkoko za kabiri
39.Inkoko za gatatu
40.Umuseke weya
41.Umuseke w'abashotsi
42.Umuseke w'urubungabungo
43.Umuseke w'abannyi
44.Urukerera
45.Uruturuturu
#Rwanda #Ikinyarwanda #UrurirmiRwacu
You can follow @RuzindanaRUGASA.
Tip: mention @twtextapp on a Twitter thread with the keyword β€œunroll” to get a link to it.

Latest Threads Unrolled: